GAHUNDA NI KU NYANJA ITUKURA !

Ku nyanja Itukura niho Imana yiheshereje icyubahiro kuri Farawo no ku magare ye, no ku bahetswe n’amafarashi be n’ubwo bo ubwabo batabishaka.

Imana yari yabwiye Mose iti:
« Abanyegiputa bazamenya yuko ndi Uwiteka, nimara kwihesha icyubahiro kuri Farawo no ku magare ye, no ku bahetswe n’amafarashi be. »(Kuva 14:18)
Uwiteka yagabanyijemo kabiri inyanja, areka Abisiraheli barambuka, noneho akunkumurira Abanyegiputa babakurikiraga mu nyanja hagati y’ubujyakuzimu bwa metero 490.

Mwari muzi ko ubugari bw’inyanja Itukura burenze cyangwa buri munsi ya kilometero 350? Muri iyo ntera, Abanyegiputa, n’ubwo bari bafite amagare, ntibashoboraga kugera ku Bisirayeli, kuko, uretse ko « Imana yabaciyemo igikuba »(soma Kuva 14:24), ariko kandi « yakuye inziga ku magare yabo, bituma akururika biruhije cyane. »(Kuva 14:25)

Farawo yari amaze igihe kinini yinangiye, ariko kur’iyi gahunda ikomeye yabereye ku nyanja Itukura, Farawo na Egiputa yose basobanukiwe ko Imana y’inzirakarengane ari Imana ikomeye.
Ni kimwe no ku bantu bose muri iki gihe, bari mu karengane, batotezwa, cyangwa batukwa. Bamenye ko iki kibazo gifite iherezo, ku « nyanja itukura » aho Imana izihesha icyubahiro kuri abo bose babatoteza, babafata nabi, babasuzugura, babatuka n’ababaseka.
Dutegereze gahunda yo ku nyanja Itukura!

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe gukomeza ubutwari mu mibabaro mu gihe dutegereje kugera ku « nyanja itukura » yacu, aho uziheshereza icyubahiro.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *