GIRA URUKUNDO RW’IMANA

Aganira n’abayuda bari bamukurikiye, Yesu yagize ati:
« Ndabazi yuko mudakunda Imana mu mitima yanyu. »(Yohana 5:42)

Iri jambo rirakureba.
Yesu arashaka ko ubimenya:
Imana iragukunda!
Iragukunda igihe cyose.
N’ubwo waba unaniwe n’ibyo urimo gukora, Imana iragukunda!
N’ubwo wagwa mu cyaha, Imana ikomeza kugukunda!
N’ubwo abantu bose bakwanga, Yo ntiyakwanga, ikomeza kugukunda!
Urukundo rwayo ntabwo rumeze nk’urukundo rwawe.
Urukundo rwawe rurarobanura, n’urw’uburyarya, rukunda amaronko kandi ntirwihangana.

GIRA URUKUNDO RW’IMANA

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *