GISHA INAMA IMANA MBERE YA BYOSE

Mbere yo guhangana n’Abafilisitiya, Dawidi yabanje kugisha inama Imana:

« Nzamuke ntere Abafilisitiya? Urabatanga ubangabize? »(2 Samweli 5:19)
Uwiteka aramusubiza ati:
« Zamuka, kuko ntari bubure kukugabiza Abafilisitiya. »(2 Samweli 5:19)

Kimwe na Dawidi, tugomba guhora tumenyesha Imana imishinga n’imigambi yacu, tukayigisha inama kugira nayo itumenyeshe ubushake bwayo kuri twe, mbere yo gutangira umushinga uwo ariwo wose.
None ntabwo arukuri ko imishinga myinshi inanirwa kubera ko itemewe n’Imana?
Uwiteka atumenyeshe ubushake bwe ku buzima bwacu.

ISENGESHO:
Dawe wa twese uri mu ijuru, duhe guhora dushakisha kumenya ubushake bwawe mubyo twifuza gukora byose.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *