GUHAGARARA USHIKAMYE

Wari uzi ko ushobora gutekereza ko uhagaze ushikamye utaribyo?
Abisiraheli bose bari abahamya kubyo Imana yerekanye, gutabarwa mu buryo bw’igitangaza, ibyiza Imana yabakoreye; nyamara barimbukiye mu butayu.

« Nuko rero uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa. »(1 Abakorinto 10:12)

Muby’ukuri, ibishuko byacu nibyo bibaho no ku bandi bantu bose. Kandi n’ubwo Imana ari iyo kwizerwa kugira ngo idukize muri byo, tugomba rwose kuba maso (Soma 1 Petero 5: 8) kandi tugahunga ibyaha byose.
Kwibeshya ngo uhagaze neza ushikamye, cyangwa kwiyemera nicyo gikomeye mu byago byose.
Umuntu wese uzi uko kuri ahora yirinze. Inzira yizewe ni ukumenya intege nke zawe, kandi ukirinda ibishuko, kuko iyo ugeragejwe, ntuba wizeye neza ko wabivamo.
« Mube maso, musenge mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke. »(Matayo 26:41)

ISENGESHO:
Uwiteka Imana yacu, duhe guhora turi maso kugirango tunanire ibishuko byose bya satani.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *