GUKIRANUKA NTITUBIHABWA N’IMIRIMO, TUBIHABWA N’ICO TURI MURI KRISTO

Utekereza ko gukiranuka bivuga iki? Ikintu ukora cyangwa icyo uri? Gukora neza cyangwa kuba mwiza?

Bibiliya itubwira ko nyuma y’igitambo cya Yesu kumusaraba, Imana ntibona nk’abakiranutsi abubahiriza amategeko, ahubwo ibona nk’abakiranutsi abantu bemera Umwana wayo.
« Nyamara tumenye yuko umuntu adatsindishirizwa n’imirimo itegetswe n’amategeko, ahubwo atsindishirizwa no kwizera Yesu Kristo. Dore ndetse natwe twizeye Kristo Yesu kugira ngo dutsindishirizwe no kumwizera, bitavuye ku mirimo itegetswe n’amategeko kuko ari nta muntu uzatsindishirizwa n’imirimo itegetswe n’amategeko. »(Abagalatiya 2:16)

Kubera ko Kristo yafashe ibyaha byacu akaduha gukiranuka kwe (soma 2 Abakorinto 5:21), mu gihe tumwizeye, Imana idufata nk’intungane itarebereye imirimo yacu cyangwa kumvira(reba Abaroma 4:5-8). Iri ni isezerano rishya gukiranuka.
« Ariko rero udakora ahubwo akizera Utsindishiriza abanyabyaha, kwizera kwe kumuhwanirizwa no gukiranuka. »(Abaroma 4:5)

Ntabwo turi abakiranutsi kubera ukuntu ukiranuka,
Ntabwo turi abakiranutsi kubera dukoresha kwifata,
Ntabwo turi abakiranutsi kubera dusoma ibice 10 bya Bibiliya buri munsi,
Ntabwo turi abakiranutsi kubera twumva turi abakiranutsi.
Ariko turi abakiranutsi b’Imana muri Kristo gusa kubera igitambo cya Yesu cyatugize abakiranutsi. Iyo twemera ibi, kwizera kwacu kubarwa mu gukiranuka.

Kandi niyo mpamvu Imana ishaka ko dukoresha kwizera kwacu.
Niba uri umukiranutsi mu bikorwa byawe, ntukeneye kwizera. Ntukeneye kandi kwizera kugirango umenye ko uri umunyabyaha. Ariko ukeneye kwizera no gutangaza ko uri umukiranutsi w’Imana muri Kristo, mu rugamba rwawe n’ibigeragezo n’icyaha.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe kuba abakiranutsi imbere yawe n’imbere y’abantu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo dusenze tubyizeye.
Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *