GUKIZA ABANTU AHO KUBACIRAHO ITEKA

Yesu yazanywe n’iki mu isi?
Yesu ubwe arasubiza iki kibazo:
« Umuntu niyumva amagambo yanjye ntayitondere, si jye umuciriyeho iteka, kuko ntazanywe no gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo naje kubakiza. »(Yohana 12:47)

Gukiza abantu aho kubaciraho iteka!

Aho gucira abantu imanza no kubaciraho iteka kubera ibyaha byabo, yarabababariye kugira ngo abakize urupfu rutegereje abanyabyaha.

Natwe tugomba gukora nka we, duhore dukiza abantu aho kubacira urubanza no kubaciraho iteka.

Kunegura, guheza cyangwa gucira imanza abo twita abagizi ba nabi, “abanyabyaha”, cyangwa n’abanzi bacu, ni ukubaciraho iteka kandi tuba turi kubasunika mu bibi kugira ngo tubahezeyo.
Nyamara, bakeneye imbabazi zacu, bakeneye ko tubumva, bakeneye ko tubagirira impuhwe, bakeneye ko tubereka urukundo, kandi bakeneye ko tubagira inama kugirango bakizwe ibibi byabo.

Muby’ukuri, urukundo rw’Imana ruduha inshingano zo kwitaho abandi. Tugomba rero kwitaho abandi kugira ngo tubarinde kandi tubakize ikibi aho kubacira urubanza.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe gushaka gukiza abandi aho kubacira urubanza no kubaciraho iteka.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo dusenze tuvyizeye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *