GUSHAKA IMANA MU BIHE BIKOMEYE

Ni nde dushaka mu mibabaro?
Ese ntabwo ari inshuti magara? Ntabwo ari umwe mu bagize umuryango, umujyanama cyangwa umuntu udukunda gusa?

Igihe Elifazi yari ahangayikishijwe n’imimerere ya Yobu, yamugiriye inama yo kwitabaza Imana mu bihe bikomeye by’ubuzima bwe. Yamubwiye ati :
« Ariko ari jye ubu mba nshatse Imana,Kandi Imana nkaba ari yo negurira ibyanjye. »(Yobu 5:8)

Hariho benshi bashaka Imana bakayitura mu bubabare gusa. Aba ntibameze nka Yobu, kuko ubusanzwe yari umwizerwa ku Mana.
Babaho igihe kirekire batizera Imana, bakibera no mu byaha ariko iyo bahuye n’ibyago kubera uburwayi bukomeye, kwirukanwa nabi mu kazi, gufungwa cyangwa ikindi kibazo kibi, icyo gihe bahita batangira gushaka Imana, Imana batigeze bumvira cyangwa ngo bakorere!
Kubantu bemeye Yesu nk’umwami n’umukiza wabo, Imana ni papa wabo, inshuti yabo, umujyanama wabo, n’umuyobozi wabo. Ihora iri hafi yabo cyane kuko iba mu mitima yabo. Ni yo mpamvu ibarinda kandi ikita ku kibabangamiye, batiriwe batabaza.
Kubw’amahirwe, kubera ko ari nziza Kandi n’ inyembabazi, Imana ihora isubiza gutakamba kw’abayitura bose n’ubwo bataba abana bayo cyangwa inshuti zayo.
None tugomba gutegereza imibabaro cyangwa ibyago kugira dushake Imana kandi tuyegere?
Oya, reka tuyishake uyu munsi nyine, n’ubu nyine.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe guhora dushaka kubana nawe no kugumana nawe mu bihe byose.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *