GUTANDUKANA NTABWO ARI UKWANGANA

N’ubwo Imana ihora yemerera abantu ko batandukana, yanga kubi ko bangana kuko urwango ari rubi, ruturuka kwa Satani.

Kurugero, n’ibyabaye kuri Aburahamu na Loti: bitwigisha byinshi.
Baratandukanye, ariko hagumaho intonganya hagati yabo. Nibwo rero Aburahamu yabwiraga Loti ati: « He kubaho intonganya kuri jye nawe, no ku bashumba bacu, kuko turi abavandimwe. »(Intangiriro 13:8)

Abantu batandukana kugira bagukirwe, bashakishe imigisha ahandi, bater’imbere, birinde ibyatuma bahorana intonganya.
Ariko birababaza iyo, nyuma yo gutandukana, hagize ugenda avuga undi nabi, amusebya, cyangwa iyo hakomeje kubaho intonganya hagati yabo.
Muby’ukuri, iyo ata mwuka w’urwanko urimo, nta nzika cyangwa amakimbirane cyangwa intonganya bikurikira.
Ariko, umwuka w’inzangano no kwicamwo ibice uva kwa Satani.
Ibi bivuze ko abagenda basebya abantu batandukanye nabo baba atari abakristo beza, kuko baba bagaragaje umwuka wa Satani.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe kumva ko gutandukana rimwe na rimwe ari byiza, kandi ko tugomba guhora duhana amahoro na bose.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MISSION IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *