GUTYAZWA KUGIRA DUTYAZE

Igitabo cy’Imigani kivuga ngo:
« Uko icyuma gityaza ikindi, Ni ko umuntu akaza mugenzi we. »(Imigani 27:17)

Icyuma kigereranywa hano n’imbaraga z’abantu, kunangira, ubutwari, icyubahiro, ubukana (bw’umubiri n’ubwenge), gushikama, no kwizera imbaraga.
Nk’uko icyuma gikenera ikindi cyuma kugirango kigityaze, buri muntu akeneye undi muntu amutera intege, amwungura ubumenyi, amurindisha canke amukomeza, n’ibindi.
Rero, nk’abakristo, tugomba gutyazwa no gutyaza abandi kubw’icyubahiro cy’Imana, atari kubw’icyubahiro cyacu.
Turashobora gutyaza abandi cyangwa gutyazwa binyuze mu ijambo ry’Imana, binyuze mu mahugurwa, cyangwa inama.

None uratyaye?
Niba utyaye, ni bangahe nawe umaze gutyaza kubw’icyubahiro cy’Imana?

ISENGESHO:
Uwiteka Imana yacu, udufashe kumva ko dukeneye gutyazwa no gutyaza abandi.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *