HINDURA IMITEKEREREZE YAWE !

Yesu atangiye gusobanurira abigishwa be ko ko akwiriye kujya i Yerusalemu, akababazwa uburyo bwinshi n’abakuru n’abatambyi bakuru n’abanditsi, akicwa, akazazurwa ku munsi wa gatatu, Petero yaramwihereranije atangira kumuhana ati “Biragatsindwa Mwami, ibyo ntibizakubaho na hato.”

Yesu yarahindukiye abwira Petero ati:
« Subira inyuma yanjye Satani, umbereye igisitaza kuko ibyo utekereza atari iby’Imana, ahubwo utekereza iby’abantu. »(Matayo 16:21-23)

Kuki Yesu yise Petero Satani?
Ni ukubera ko muri ako kanya, Petero yatekerezaga nka Satani.
Kandi gutekereza nka Satani ni icyaha.
Abantu benshi batekereza ko icyaha aricyo bakora kibi, ariko ntabwo ar’ukuri.
Icyaha n’ukuntu umuntu abaho, n’ikintu cy’ubugingo. Niyo mpamvu iyo Imana ishaka ko wihana, iba ishaka ko uhindura imitekerereze yawe.
Kandi igihe cyose uhisemo guhindura imitekerereze yawe, Imana iragushoboza kuko yanga icyaha.
Ugomba rero kwiga kurinda umutima wawe. Kubera iki?
Dore impamvu eshatu:

1. Ugomba kurinda umutima wawe kuko ibitekerezo byawe bigenga ubuzima bwawe.
Imigani 4:23 hagira hati, “Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, Kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho. »
Ibitekerezo byawe bifite ubushobozi buhebuje bwo guhindura ubuzima bwawe neza cyangwa nabi.

2. Ugomba kurinda umutima wawe kuko mu mutima wawe niho habera urugamba rw’icyaha.
Ibishuko byose bibaho mu bitekerezo.
Pawulo avuga mu Baroma 7:22-23, “Nishimira amategeko y’Imana mu mutima wanjye, ariko mbona irindi tegeko ryo mu ngingo zanjye, rirwanya itegeko ry’ibyaha ryo mu ngingo zanjye.”
Imwe mumpamvu zituma unanirwa mu mutwe ni ukubera ko hari intambara mu bwonko bwawe amasaha 24 ku munsi.

3. Ugomba kurinda umutima wawe kuko n’urufunguzo rw’amahoro n’ibyishimo.
Ubwenge butayobowe buganisha ku mpagarara;
ibitekerezo biyobowe biganisha ku gutuza.
Ubwenge butayobowe buganisha ku makimbirane;
ubwenge bucungwa buganisha ku cyizere.
Ubwenge butayobowe buganisha ku guhangayika. (Mugihe utagerageje kugenzura ibitekerezo byawe nuburyo uyobora ibitekerezo byawe, uzagira imihangayiko cyane mu buzima bwawe.) Ariko ibitekerezo byayoboye biganisha ku mbaraga, umutekano, n’umutuzo.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe ubwenge n’imbaraga byo guhindura imitekerereze yacu kubwawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze tubyizeye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *