IBYITWAZO BIDAFITE ISHINGIRO

Yifashishije umugani w’abantu banze kwitabira ubutumire bwo gusangira n’umwami, Yesu aratwereka ingene abantu banga kwitabira ubutumire kubera ibyitwazo bidafite ishingiro.

Mu gihe cyo kurya, umwami yohereje umugaragu we abwira abashyitsi ati: “Nimuze, kuko bimaze kwitegurwa.”(Luka 14:17)
Ariko abantu bose bahurije hamwe batangira gusaba imbabazi.
Uwa mbere aramubwira ati: « Naguze umurima, nkwiriye kujya kuwureba. ndakwinginze mbabarira. »(Luka 14:18)
Undi ati: « Naguze amapfizi cumi yo guhinga, ngiye kuyagerageza, ndakwinginze mbabarira. »(Luka 14:19)
Undi ati: « Narongoye, ni cyo gituma ntabasha kuza. »(Luka 14:20)

Baje bafite ibyitwazo bidafite ishingiro.
Ni kimwe natwe, nanone, rimwe na rimwe twanga kwitabira umuhamagaro wa Nyagasani wo gukora ico Imana yifuza ko twakora twitwaje ibintu bidafite ishingiro.
Kenshi na kenshi, Satani aba yatwitambitse imbere kugira atuyobye, kubera adashaka ko dukora ibyo Imana ishaka n’ibyatugirira akamaro.
Bigenda bite? Satani akwegera ibitekerezo byacu ku kindi kintu, akatwereka ko cyihutirwa kandi gifite akamaro ugereranije n’ibyo Imana iduhamagarira gukora muri uwo mwanya.
Ni muri ubwo buryo twisanga tugomba gushakisha ibyitwazo bidafite ishingiro kugira twisobanure, twihe amahoro cyangwa dusabe imbabazi.
Imana idufashe duhore dukora ibyo yifuza ko dukora ibihe byose.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kutazongera kwanga kwitabira ubutumire bwawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *