IBYIZA BIRI IMBERE !

N’ibisanzwe cyane kwicuza ibyo wasize inyuma mugihe utazi ibigutegereje aho ugiye.
Niyo mpamvu Yosefu yagerageje guhumuriza abavandimwe be igihe yabatuma kujya i Kanani kuzana ababyeyi babo muri Egiputa.

Yababwiye ati:
« Kandi ntimwite ku bintu byanyu, kuko ibyiza byo mu gihugu cya Egiputa cyose ari ibyanyu. »(Intangiriro 45:20)

Ntampamvu rero yo kwita kubyo dusize inyuma mu nzira y’ubuzima, kuko Imana ifite ibyiza iduteganyirije ejo hazaza.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe guhora tukwizeye.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze tubyizeye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *