ICYAHA SI CYO GITANDUKANYA ABAZAJYA MU IJURU N’ABAZARIMBUKA

« Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana. Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira. » (Abefeso 2:8-9)

Hari abantu benshi bibaza bati: « Ese abantu bazajya mu muriro kubera ibyaha bakoze? »

Iyo dusomye Bibiliya neza, tubona ko abantu bose bakoze ibyaha.
« Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana. » (Abaroma 3:23)

Iyo Imana iza gucira abantu urubanza ishingiye gusa ku byaha bakoze, nta n’umwe wakizwa. Twese twari dukwiriye urupfu.
« Kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu. » (Abaroma 6:23)

Ariko kubera urukundo rwayo, Imana yatanze Yesu Kristo kugira ngo yikorere igihano cy’ibyaha byacu.
« Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. » (Yohana 3:16)

Abazajya mu ijuru ntibazaba bahageze kubera ko batigeze bakora ibyaha.
Bazaba bahageze kubera ko bizeye Yesu Kristo kandi bakakira ubuntu bw’Imana.

Abazarimbuka na bo ntibazaba bahamwe n’uko ari bo bonyine bakoze ibyaha, kuko abantu bose babikoze.
Bazaguma munsi y’urubanza rw’ibyaha byabo kubera ko banze agakiza kabonerwa muri Kristo.
« Uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w’Imana uguma kuri we. » (Yohana 3:36)

Agakiza ntikava ku mirimo yacu, ahubwo gaturuka ku buntu bw’Imana bwakiriwe kubwo kwizera.
« Ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza. » (Abaheburayo 11:6)

NONE SE IBYO BISOBANURA KO TWEMEREWE GUKORA ICYAHA?

Oya.

« Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage? Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute? » (Abaroma 6:1-2)

Ubuntu bw’Imana si uruhushya rwo gukora icyaha.
Ahubwo buhindura umutima w’umuntu kandi bukamwigisha kubaho ubuzima bushya.

Ntidukora ibyiza kugira ngo dukizwe.
Dukora ibyiza kubera ko twakijijwe.

Uyu munsi, ntukizere imirimo yawe.
Izere Yesu Kristo, wemere ubuntu bw’Imana, kandi ugendere mu bugingo bushya aguha.

Nta muntu n’umwe uzakizwa kubera imirimo ye.
Abazakizwa bose bazakizwa n’ubuntu bw’Imana babuheshejwe no kwizera Yesu Kristo.

ISENGESHO:
Mwami Yesu, nemera ko ndi umunyabyaha kandi ko ntashobora kwikiza.
Nizeye ko wapfiriye ibyaha byanjye kandi ko wazutse kugira ngo umpe ubugingo buhoraho.
Ndakwakiriye nk’Umwami n’Umukiza wanjye.
Nyobora mu nzira yawe. Amen.

Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *