IJAMBO RY’IMANA CYANGWA IBITANGAZA ?

Turashaka kubona ibitangaza cyane kuruta kumva ijambo ry’Imana no kuryizera. Ariko, hagati y’ibitangaza n’ijambo ry’Imana, ni iki kizadukiza?

Igihe abanditsi n’Abafarisayo babwiraga Yesu bati: « Mwigisha, turashaka kureba ikimenyetso kiguturukaho. » (Matayo 12:38), yashubije ko izuka rye rizaba igihamya cyiza cyane kuri bo.(Soma Matayo 12:38-40)

Muby’ukuri, igitangaza cyumuzuko kirahagije kugira ngo twemere Yesu ndetse n’uwamuzuye. Ibindi bitangaza ntibigomba guhuza kwizera kwacu.
Byongeye kandi, ibitangaza byose ntabwo byanze bikunze biva ku Mana, hariho bimwe biva kuri Satani. Yesu yarabituburiye :
« Abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka. »(Matayo 24:24)

Niba twiziritse ku bitangaza, ni ikimenyetso nyacyo cyerekana ko kwizera kwacu kudakomeye kandi ko dushobora kuyoba tukagwa mu mutego wa Satani.
Ariko nitwizirika ku ijambo ry’Imana, tuzakizwa, kuko ijambo ry’Imana ntabwo ritwubaka changea ngo riduhumurize gusa mu kwizera, ahubwo riranarema kandi rigakora ibitangaza by’Imana mu buzima bwacu.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kunyurwa n’ijambo ryawe.
Ni mu izina ry’agaciro ryumwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *