IKIBI KIGUMA ARI IKIBI

Bibiliya igaragaza ko ikibi atari ikosa risanzwe cyangwa intege nke z’akanya gato. Ni ikintu cyose kirwanya ubushake bw’Imana, kigoreka ukuri kandi kigasenya ubuzima.

Nk’uko Igitabo cya Yesaya 5:20 havuga hati: “Bazabona ishyano abita ikibi icyiza, n’icyiza bakacyita ikibi…”, hari akaga gakomeye ko guhindura indangagaciro.

Akenshi ikibi gitangirira mu bitekerezo mbere yo kugaragara mu bikorwa, nk’uko bivugwa mu Igitabo cy’Imigani 14:22 hati: “Abagambirira ibibi barayoba…”, kandi amaherezo kigira ingaruka zigaragara n’izitagaragara.

Imana ntiyihanganira ikibi. Ijambo ryayo rivuga ryeruye riti: “Kubaha Uwiteka ni ukwanga ibibi…” (Igitabo cy’Imigani 8:13)
Ihamagarira abantu bose kukivaho: “Va mu bibi ukore ibyiza” (Igitabo cya Zaburi 34:15).

Imana ntigirana imishyikirano n’ikibi; iragihana, ariko mu buntu bwayo itanga n’inzira yo kugikizwa, nk’uko bigaragara mu isengesho twigishijwe muri Matayo 6:13: “Udukize Umubi.”

Ikibi kigira ingaruka zihamye. Ukora ikibi arayoba, akitandukanya n’Imana kandi agashyira ubuzima bwe mu rubanza, kuko “Imana izazana umurimo wose mu manza, n’igihishwe cyose, ari icyiza cyangwa ikibi” (Umubwiriza 12:14).

Ariko ikibi ntikigirira nabi gusa ugikora; kinakomeretsa ugikorerwa, kigateza ububabare, akarengane n’ibikomere byimbitse.
Nubwo bimeze bityo, no mu gihe hari ikibi, Imana ihamagarira abantu guhitamo indi nzira: “Mushake ibyiza, mwe gushaka ibibi, kugira ngo mubone kubaho” (Amosi 5:14).

Ijambo ry’Imana ntirigira ubwumvikane n’ikibi: “Mwange ibibi urunuka” (Abaroma 12:9) kandi “mwirinde igisa n’ikibi cyose” (1 Abatesalonike 5:22). Ibi si inama gusa, ahubwo ni ihamagarwa risobanutse ryo kubaho ubuzima buhinduwe aho ikibi kitagifite umwanya.

Ikibi ntigihindura kamere yacyo bitewe n’ugikora cyangwa ugikorerwa. Ikibi kiguma ari ikibi—cyaba giturutse ku nshuti cyangwa ku mwanzi, ku ukomeye cyangwa ku muntu usanzwe.
Imana ntigishyigikira na rimwe. Ihamagarira buri wese kukivaho no kugendera mu cyiza.

ISENGESHO:
Mwami Mana, mpa umutima wanga ikibi ugakunda ukuri.
Undinde ubwoko bwose bw’ikibi, mu bitekerezo byanjye, mu magambo yanjye no mu bikorwa byanjye.
Mpa imbaraga zo guhitamo icyiza, n’iyo byaba bigoye. Undokore ikibi kandi unyobore mu gukiranuka kwawe.
Mu izina rya Yesu, Amen.

Intumwa Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *