IMANA IDUSHYIRA HEJURU KUBW’ICYUBAHIRO CYAYO

Iyo Imana idushyize hejuru, burigihe haba ari kubw’icyubahiro cyayo, ntabwo haba ari kugira twiheshye cyubahiro. Tugomba kwicisha bugufi.
Tugomba kwicisha bugufi tukamenya ko icubahiro cose ar’ic’Imana.

« (Uziya) agize imbaraga ariyogeza mu mutima we, bituma akora ibyo gukiranirwa acumura ku Uwiteka Imana ye… »(2 Ingoma 26:16)

Uziya yimitswe kuba umwami afite imyaka 16.
Yari yabayeho yubaha Imana; akora ibishimwa n’Uwiteka, nk’ibyo se Amasiya yakoraga byose, Imana nayo imuha umugisha (2 Ingoma 26:4,5). Hashize igihe, ibintu byarahindutse, amaze kubona ko yamamaye, kuko yari ashyigikiwe bitangaje kugeza abaye umunyembaraga, ariyogeza mu mutima we, bituma akora ibyo gukiranirwa acumura ku Uwiteka Imana ye(imirongo ya 15 na 16):
Uziya yatinyutse kwinjira mu rusengero rw’Uwiteka akosereza imibavu ku cyotero cy’imibavu. (umurongo wa 16), bityo aba arwanyije ku mugaragaro itegeko ry’Imana.
Birashoboka ko ubwibone bwaba bwaramuteye gutekereza ko amategeko y’Imana akurikizwa kuri buri wese uretse we gusa.
Uziya amaze kurakarira abatambyi bamucyaha, kubera bamubwiye bati: “Yewe Uziya we, ibyo ukora si umurimo wawe kosereza Uwiteka imibavu, ahubwo ni uw’abatambyi bene Aroni berejwe kosa imibavu; aha Hera uhave kuko warengereye, kandi ntibizaguhesha icyubahiro kivuye ku Uwiteka Imana”, Uwiteka yahise amuteza ibibembe (imirongo ya 18 na 20).
Uziya yagiye abona ibibembe bisesa kuva mu ruhanga rwe bikwira n’umubiri wose.

Reka tumenye rero ko iyo Imana idushyize hejuru, haba ari kubw’icyubahiro cyayo, ntabwo haba ari kubw’icyubahiro cyacu.
Iyo naho duhise twishyira hejuru, tugatangira kwiheshya icyubahiro cyayo, tuba turiko turacumura tutabizi, kuko tuba turiko turababaza Imana yo NYIR’ICYUBAHIRO.
Tugomba kubana n’Uwiteka Imana yacu dufite umutima uciye bugufi.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe guhora twibuka ko udushyira hejuru kubw’icyubahiro cyawe gusa.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *