IMANA IKWIBUKE !

Imvugo « Imana ikwibuke » ntabwo bivuze ko Imana yakwibagiwe, oya! Imana ntizibagirwa umuntu! Ni imvugo yo muri Bibiliya ivuga ko Imana ishobora kuguhindurira amateka, kandi ikakugira umuntu w’agaciro mu bandi.

« Imana yibuka Rasheli iramwumvira, izibura inda ye. Asama inda abyara umuhungu ati “Imana inkuyeho igitutsi.” »(Intangiriro 30:22-23)

Amakuru meza avuga ko Rasheli yabyaye umwana yageze kuri Leya, inshoreke y’umugabo we, maze akwira mu gihugu cyose.
Muby’ukuri, iyo Imana yibutse umuntu, abantu bose, harimo n’abanzi be bavuga kubyo yamukoreye.
Imana ikwibuke nawe uyu munsi, igukurireho igitutsi, isubize amasengesho yawe kandi ufungure ibihe byiza byose Satani yari yarabujije mu buzima bwawe.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kumenya gutegereza mu kwizera, umunsi uzatwibuka.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *