IMANA IRADUKUNDA

N’ubwo twaba turi babi gute,
N’ubwo twaba twarakoze ibyaha byinshi gute,
Imana iradukunda.

Kandi Imana ntabwo ari Imana yo kuducira urubanza gusa,
Ni n’Imana y’urukundo,
Ni Imana y’ubuntu n’imbabazi.

Irashaka kutubabarira,
Iduha ikiganza cy’imbabazi,
Kubera ko idukunda.

« Twese twayobye nk’intama zizimiye, twese twabaye intatane, Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese. »(Yesaya 53:6)

Uko niko twese twari tumeze mbere yo gucungurwa.
Birasa nk’aho bitandukanye mu buzima bwacu bwose, ariko twese twaretse inzira y’Imana tujya mu nzira zacu.
Twari abanyabyaha kandi nta buryo twari dufite bwo kwicungura imbere y’Imana Yera.
Nibwo rero umwana w’intama w’Imana udafite icyaha, utagira inenge wamanuka uva mw’ijuru nk’umuntu gufata igihano twari dukwiye guhanishwa.
Uko niko urupfu rwa Kristo rwatanze ikiguzi cy’ibyaha byacu byashize, iby’ubu, n’ibizaza.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe kwinjira no kuguma mu rukundo rwawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *