IMANA IRAKUMVA!

“Uwiteka atareba nk’uko abantu bareba.” (1 Samweli 16:7)

Abantu bashobora kubona ibyo ukora, ariko ntibamenye amateka yawe, ibikomere byawe, intambara zo mu mutima wawe n’ibyo wanyuzemo.

Bashobora kugucira urubanza cyangwa bakagucira umugayo. Ariko Imana irakumva kandi irakubona. Izi umutima wawe, imigambi yawe, intege nke zawe n’ibyo abandi badashobora kubona.

Yesu na we, ari ku musaraba, yarasenze ati:
“Data, bababarire, kuko batazi ibyo bakora.” (Luka 23:34)

Imana ntiyita ikibi icyiza, ariko izi ukuri k’umutima wa buri muntu.
Igirira ubuntu uwihannye kandi igahagurutsa uwacitse intege.

Abantu bashobora kumenya amateka yawe; ariko Imana izi umutima wawe.
Abantu bashobora kubona kugwa kwawe; ariko Imana ibona n’ukwihana kwawe.
Abantu bashobora kugucira urubanza; ariko Imana ishobora kugusubiza intege.

IMANA IRAKUMVA!
Komeza kuba umunyakuri imbere yayo, uyiringire, kandi ureke ubuntu bwayo buhindure ubuzima bwawe.

ISENGESHO:
Mwami, uzi umutima wanjye. Mbabarira ibyaha byanjye, kiza ibikomere byanjye kandi uhindure ubuzima bwanjye.
Mpa nanjye ubuntu bwo kureba abandi mbigiranye impuhwe, aho kubacira urubanza. Amen.

Shalom.

Intumwa Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA
THE LION OF JUDAH MISSION

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *