IMANA ISUBIZA GUTE AMASENGESHO YACU ?

Imana ishaka ko tuyigezaho ibibazo byacu, kandi yadusezeranije kuzatumva igihe cyose tuzabikora.

Dawidi yaranditse ati: “Jyeweho nzambaza Imana… Na we azumva ijwi ryanjye.”(Zaburi 55:16-17)

Imana ntabwo yumva gusa, ahubwo ishishikajwe no gusubiza. Gusa, Isubiza amasengesho yacu mu buryo dushobora tuba tutiteze, kandi bibaho ko tutanamenya n’uko yamaze no kudusubiza.
Tekereza!
Iyo tuyisabye imbaraga, Imana iduha ingorane zo kudukomeza, kuko ingorane zidutera imbaraga.
Iyo tuyisabye ubwenge, Imana iduha ibibazo byo gukemura, kuko ibibazo tunyuramo bituma tugira ubwenge, ubushishozi n’ibyiza; kandi rimwe na rimwe, dukeneye kuba abanyabwenge kugira ngo dukemure ibibazo bimwe na bimwe.
Iyo tuyisabye ubutwari, Imana iduha akaga ko gutsinda, kuko byanze bikunze dukeneye gutinyuka gutsinda akaga duhura nako kandi rwose akaga nako karadutera ubutwari.
Iyo tuyisabye urukundo, Imana iduha abantu bafite ibibazo kugirango tubafashe, kuko ntidushobora gufasha umuntu niba tudafite urukundo.
Uko niko Imana isubiza amasengesho yacu.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe guhora tumenya kandi twumva ibisubizo byawe ku masengesho yacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *