IMANA MU MUBIRI W’UMUNTU !

Hamwe no kwizihiza Noheri, hari abakristo bizera ko Yesu atari azi isi mbere y’uko avuka!
Sibyo, Yesu yari azi isi kuko ni nawe wayiremye.

Bibiliya ivuga ko:
« Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana. Uwo yahoranye n’Imana mbere na mbere. Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we. »(Yohana 1:1-3)

Yesu yitwa « Jambo, » kuko mu ijambo aribwo buryo bwiza duhishurirwamo ibitekerezo n’imigambi by’Imana. Iri Jambo ryafashe indi shusho: « ryahindutse umubiri »(umurongo wa 14).
Ntabwo rero afite intangiriro kuko yabayeho mbere ya byose, yari Imana kandi ntakintu na kimwe mu byaremwe byose, kitaremwe na we. Yabaye Umuntu gusa kuva avutse, amaze kuba umubiri.
Yesu rero ntabwo ari intumwa isanzwe y’Imana cyangwa umuhanuzi, ni Imana mu mubiri w’umuntu.
Iyi niyo mpamvu kandi kubw’izina rye, ibitangaza byahozeho kandi bikomeza kubaho n’ubu.

ISENGESHO:
Uwiteka Imana yacu, duhe kumva ko Yesu Kristo yari Wewe ubwawe mu mubiri w’umuntu.
Ni mu izina rya Yesu Kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *