IMANA NIBISHAKA !

Twese nta utaratengushwe n’abantu batubahirije amasezerano bagiranye. Kandi muby’ukuri, byanatubayeho natwe kutubahiriza ibyo twiyemeje cyangwa amasezerano yacu bidaturutse kubushake bwacu. Ibyo bivuze ko byose biterwa n’ubushake bw’Imana.

Igihe yashakaga kuva muri Efeso, intumwa Pawulo yabwiye bagenzi be ati:
« Nzagaruka ubundi, Imana nibishaka. » Atsukira aho, ava muri Efeso.(Ibyakozwe 18:21)

Pawulo yari afite ukuri, kuko ntacyo dushobora gukora keretse Imana ibishaka.
Impanuka, uburwayi, gufungwa, kwirukanwa, kimwe n’urupfu n’ibindi bihe bishobora kutubuza gukora ibyo twateguye cyangwa twasezeranije gukora.
Birumvikana ko tugomba gusengera imigambi yacu yose, ariko tugomba kumenya ko imigambi yacu izasohora gusa « Imana ibyemeye. »(Abaheburayo 6:3)
Nibyiza rero ko tugira akamenyero ko guhora tuvuga ngo « IMANA NIBISHAKA », mu gihe dusezeranye cyangwa duteganya gukora ikintu.(Soma Yakobo 4:14-15)
Kandi IMANA IBISHATSE, ntakintu gishobora kwitambika mu nzira.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe guhora twubaha ubushake bwawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *