IMANA S’IGISIMBA !

Iyobokamana ryaratubeshye. Ryatweretse Imana nabi nk’igisimba, nk’umwicanyi. Ariko Imana ni nziza.
Ahantu hose hari kurimbuka ni ukubera ko Imana idahari.
Nta kurimbuka mu Mana, nta byago bibaho mu Mana, Imana ni umucyo kandi muri Yo nta mwijima uhaba na gato.

Imana ni nziza.
Impano nziza zose ziva mu ijuru, ziva kuri se w’umucyo ntabwo ari kuri se w’umwijima.
Yesu muri Yohana 8:44 yabwiye abayuda ati:
« Mukomoka kuri so Satani, kandi ibyo so ararikira ni byo namwe mushaka gukora. Uwo yahereye kera kose ari umwicanyi, kandi ntiyahagaze mu by’ukuri kuko ukuri kutari muri we. Navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe kuko ari umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma. »
None ninde watangiye kwica kuva mu Itangiriro? Ni Satani, nta undi.

Imana ni nziza.
Yohereje umwana wayo Yesu Kristo kugirango turindwe cyangwa dukizwe imigambi yose ya Satani.
Yesu yaravuze ati:
« Ni jye rembo, umuntu niyinjira muri jye azakizwa, azinjira asohoke kandi azabona urwuri. Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi. »(Yohana 10:9-10)
Igisimba rero ni Satani, kuko Satani niwe urimbura, akica, akiba, ntabwo ari Imana yacu.

ISENGESHO:
Iteka Mana yacu, duhe guhora tumenya ibyiza byawe n’ubwiza bwawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze tubyizeye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *