IMPAMVU NZIZA YO KUTAZONGERA KWIGANYIRA

Yesu araduha impamvu yumvikana ituma tutagomba kwongera kwiganyira: Ni ukubera ko dufite Data wuje urukundo mu ijuru.

“Nuko ntimukiganyire mugira ngo ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzanywa iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzambara iki?’ Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose.”(Matayo 6:31-32)

Muri iyi mirongo yavuzwe haruguru, Yesu ashyira urutoki ku kibazo dushobora kuba tutazi: Burya Data wo mu ijuru arazi ibyo dukeneye n’ibyo dukwiriye byose.
Niba duhora twiganyira kubera ibiryo cyangwa imyambaro, dukora nk’aho tudafite Data wo mu ijuru wadusezeranije kutwitaho!
Erega Data aradukunda.
Ni nayo mpamvu yitwararika kumenya ivyo dukeneye vyose.
Twaba tubizi cyangwa tutabizi, tugaragaza ko tutizera ibyiza bye n’ububasha bwe.
Nyamara Bibiliya itubwira iti:
« Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe. »(1 Petero 5:7)
Yesu nawe araduhishurira ibanga. Atubwira ati:
« Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa. »(Matayo 6:33)

Wizera Imana nka So ugukunda?
Niba umwizeye nka So ugukunda, ntuzongere kwiganyira.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe kutazongera kwiganyira.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *