INEZA YOSE IZITURWA INDI BITINDE BITEBUKE

Umunsi umwe, Umwami Ahasuwerusi yategetse ko bamuzanira igitabo cy’ubucurabwenge, barakumusomera.
Bamaze kukimusomera, basanze byaranditswe yuko Moridekayi ari we wareze abagabo babiri bo mu nkone z’umwami zarindaga irembo, Bigitani na Tereshi, yuko bashakaga kwica Umwami Ahasuwerusi.

Umwami arabaza ati:
« Mbese Moridekayi uwo, hari ishimwe cyangwa icyubahiro yahawe bamwitura ibyo? »
Abagaragu b’umwami b’abahereza baramusubiza bati « Nta cyo yahawe. »(Esiteri 6:3)

Nibwo rero umwami yiyemeza guhemba ibyiza bya Moridekayi.

Ubu ni bwo buryo, binyuze kuri Moridekayi, Abayuda bose basimbutse itsembabwoko ryari ryateguwe na Hamani, umwanzi w’Abayahudi.

Uko Umwami Ahasuwerusi yahembye Moridekayi, niko Imana izaduhemba bitinde bitebuke, ku byiza byose dukora.

Reka duhore dukora ibyiza, ntihagire ikiduca intege, kuko, umunsi umwe, Imana izakingura igitabo cy’amateka yacu, ibone ibyiza twakoze, ibiduhembere.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe imbaraga n’ubutwari byo gukora ibyiza.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo dusenze tubyizeye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *