INTWARO IKOMEYE

Dufite intwaro ikomeye kurusha satani n’abadayimoni. Yitwa IJAMBO RY’IMANA.
Tumaze kubimenya tukayikoresha, Satani n’abadayimoni be bahita bahunga.

Igihe Yesu yari amaze kubatizwa mu ruzi rwa Yorodani, uwo mwanya ava mu mazi, ijuru ryarakinguritse, abona Umwuka w’Imana amanuka asa n’inuma amujyaho, maze ijwi rivugira mu ijuru riti:
« Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira. »(Matayo 3:17)

Abamarayika barabyumvise kandi n’abadayimoni barabyumvise!
Niyo mpamvu nyuma y’iminsi mike, Satani yahise aza kwa Yesu aramwegera aramubwira ati: « NIBA URI UMWANA W’IMANA, bwira aya mabuye ahinduke imitsima. »(Matayo 4:3)
Yesu yamushubije ati: « HANDITSWE NGO ‘Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.’ »(Matayo 4:4)
Satani yongera abwira Yesu ati: « NIBA URI UMWANA W’IMANA, ijugunye hasi kuko handitswe ngo‘Izagutegekera abamarayika bayo, Bakuramire mu maboko yabo,Ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’ »(Matayo 4:6)
Yesu yamusubije ati: « KANDI HANDITSWE NGO ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.’ »(Matayo 4:7)

IJAMBO RY’IMANA dusanga mu byanditswe byera ni intwaro ikomeye Satani adashobora kunanira. Niyo mpamvu tugomba kumenya neza ko tuzi ibyanditswe, ko dufite ijambo ry’Imana mu mitima yacu kandi ko dushobora kurikoresha kugirango dutsinde ibitero byose bigabwa na Satani mu buzima bwacu.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, udufashe guhora dukoresha ijambo ryawe kugira ngo turwanye ibitero bya Satani.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *