ISHYARI

Ishyari ni iki?
Ishyari n’ububabare butera umutima iyo tubonye umunezero cyangwa ibyiza ku bandi, cyangwa kutishimira iterambere ry’abandi.

Igitabo cy’Imigani kiratubwira ko “ishyari ni nk’ikimungu kiri mu magufwa.”(Imigani 14:30)

Ishyari, n’indwara ikomeye yo mu mutwe.
Turashobora kumara kubaho kwacu kwose, tutazi cyangwa tutemera ko twagize ingaruka kandi twononekaye kubera ubu burwayi bukomeye bwo mu mutwe.
Ariko muby’ukuri, birateye isoni cyane kwemera ko ufite ishyari kuruta uko wakwemera ko ufite uburwayi buteye isoni!
Ubwibone nibwo butuma tutakwemera ko turi abanyeshyari.
Ikibabaje, n’uko ishyari ridusenya buhoro buhoro, ridusenya urukundo, n’umunezero byacu kandi rihora ridusunikira gusenya abo dufitiye ishyari.
Gukira biboneka ku Mana, kandi muri Yesu niho dufite umuti.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, udukize umwuka w’ishyari kandi uturinde ibikorwa bibi by’abantu badufitiye ishyari.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen

THE LION OF JUDAH MISSION IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *