KUGARAGARA KO UHARI ARIKO UDAHARI

Waba uzi ikibi kuruta kutaboneka murugo?
Ni ukugaragara murugo ariko ubwenge n’umutima biri ahandi atari mu rugo.

« Uko inyoni iguruka igasiga icyari cyayo,Ni ko umuntu ameze ururongotana agata iwabo. »(Imigani 27:8)

Birateye agahinda kuko byangiza imiryango buhoro buhoro kandi amaherezo bikayisenya.
Ukuba mu rugo kwacu guhinduka nk’uburiganya. Urebeye hanze, ibintu byose biba bisa nk’aho bimeze neza ariko urukundo, ubwenge n’umutima biba byaragiye kera.
Niba ariko bimeze kuri wowe, shakisha uburyo bwo guhindura iki cyerekezo.
Senga Imana igutabare igukure mu buyererezi, igarure umutima n’ubwenge byawe mu rugo rwawe, mu muryango wawe, cyangwa mu itorero ryawe.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe kutazigera duta iwacu, imiryango yacu n’amatorero yacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *