KUVA MU GUTENGUHA TUJYA MU MUNEZERO

Waba warigeze gutenguha?
Ngiyo inkoni yambere ya Satani kugira ngo atunanize. Arashaka kutugira imbata ze kandi inzira yoroshye yo kubikora n’ukuzana gutenguha mu buzima bwacu.
Tugomba kwitwararika ko gutenguha bitatugiraho ingaruka.

« Nzabaza Imana igitare cyanjye nti“Ni iki gitumye unyibagirwa?Ni iki gituma nambikwa ibyo kwirabura n’agahato k’abanzi banjye?” »(Zaburi 42:11)

Gutenguha igihe kirekire biganisha ku gucika intege. Hamwe no gucika intege haza gutakaza icyizere n’ishyaka.
Iyo ducitse intege, twisanga mu bitero mu bice byose by’ubuzima bwacu: ibitekerezo byacu, amarangamutima yacu, ubuzima bwacu, ubushake bwacu, umuryango wacu, imari yacu, n’ibindi.
Satani akunda ibyo, kubera gutenguha no gucika intege, bituma tuva ku Mana, tukigunga kugira ngo dukemure ibibazo byacu bwite, kuko aribwo tworohera cyane ibitero bye.
Reka twitonde, ntitumuhe ayo mahirwe.
Ku rundi ruhande, kugira ngo tubivemo, tugomba gukomeza kwizera kwacu no kwiringira Imana, kuko, « bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni. »(Abaroma 5:5)
Niba dufite ibyiringiro kubintu runaka, gutenguha kwacu ntabwo gufite imbaraga zo kudusubiza inyuma. Twizera ko Imana izahora iducira inzira aho nta nzira igaragara kandi ko amasezerano yayo ari ay’ukuri.
Ibyiringiro byacu biri muri Nyagasani ntabwo biri mu bihe turimo, dore impamvu yo kwifatanya n’umuririmbyi wa zaburi no guhimbaza Umukiza wacu n’Imana yacu.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, uduhe kutareka gutenguha bikaduca intege.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *