KUVA MU MURIRO NTA CYO TUBAYE !

Abagabo batatu b’Abayuda, Shaduraka, Meshaki, na Abedunego, bakuze bitonda kandi bubahwa nk’abayobozi i Babuloni.
Ariko, kubera ko banze kunama imbere y’ishusho ya zahabu no kuyisenga, nk’uko Umwami Nebukadinezari yari yabitegetse abantu bose, babajugunye mu itanura ryaka umuriro rya shyushywe inshuro zirindwi kuruta uko byari bisanzwe.
Shaduraka, Meshaki, na Abedunego bari bizeye ko Imana izabakiza.
« Niba ari ibyo, Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mu itanura ry’umuriro ugurumana. »(Daniyeli 3:17)

Nkako, igihe Umwami Nebukadinezari yitegereza mu muriro, yabonye abagabo bane bazunguruka mu itanura nta nkomyi – Shaduraka, Meshaki na Abedunego, n’undi muntu.
Yavuze ati: « Dore ndareba abantu bane babohowe bagenda mu muriro hagati, kandi nta cyo babaye. Ariko ishusho y’uwa kane irasa n’iy’umwana w’Imana. »(Daniyeli 3:25)

Umwami Nebukadinezari yahise akura abo bagabo mu muriro, abazamurwa mu ntera yo hejuru, anategeka ko Imana ya Isiraheli yasengwa.

None, uwo muntu wa kane yari nde?
Ni Yesu Kristo ubwe.
Umuriro wacu urashobora kuba ibibazo n’ibigeragezo cyangwa andi makuba, ariko niba Yesu ari kumwe natwe, umuriro uwo ari wo wose dushobora kunyuramo ntacyo uzatugiraho.
Niba noneho twemera Yesu kandi dushobora kwatura dufite kwizera nka Shaduraka, Meshaki na Abedunego, ko « nitunyura mu bibazo n’ibigeragezo cyangwa andi makuba, Yesu uri kumwe natwe azabasha kubidukiza », Yesu ntazadutenguha, azagumana natwe kandi umuriro w’ibibazo cyangwa ibigeragezo ntuzabasha na rimwe kudutwika.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Imana yacu, duhe guhora tukwizeye mu bibazo no mu bigeragezo.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
https://thelionofjudah.cw.center//
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *