NDI MU BANTU BADAKANGWA NA SATANI, WOWE SE ?

Ijambo ry’Imana riduhamagarira Kuba maso kugira tubashe guhangana na Satani.

« Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera. »(1 Petero 5:8)

Ariko, Satani ntashobora gupfa gutumbera umuntu ngo anwibe ubuzima, amahoro cyangwa umuryango. Ntashobora gusa kwinjira mu buzima bwe ngo amutere indwara no kurimbuka.
Niba Satani ashobora gukora ibyo, ntabwo agomba kuzerera ngo « ashake uwo aconcomera ». Yahita atera gusa uwo ashaka guconcomera!
Ariko kubera ko Bibiliya ivuga ko ashaka uwo ashobora guconcomera, bivuze ko hariho abantu adashobora guconcomera.

Abantu adashobora guconcomera ni abanze guterwa ubwoba no gutontoma kwe kuko bazi ko Intare nyayo, Intare yo mu muryango wa Yuda, Yesu Kristo (soma Ibyahishuwe 5:5), yamaze kuza kunaniza uwari ufite imbaraga z’urupfu.(soma Abaheburayo 2:14).
Bazi ko Satani ntacyo ashobora kubakoraho kuko Intare yo mu muryango wa Yuda ibabamo kandi iruta Satani uri mu isi(soma 1Yohana 4:4).

Mukundwa, Intare ya Yuda iri kumwe nawe, iri muri wowe.
Yaguhaye uburenganzira, ubutware n’imbaraga.
Yagucunguye n’amaraso ye.
Kubw’ibyo, ibintu byose bikwerekeyeho n’ubuzima bwawe byacunguwe n’amaraso ye.

Satani amaze kumenya ko uzi uwo uriwe muri Kristo n’icyo ufite muri Kristo, iminsi ye yo kugutera ubwoba iba irangiye kandi uhita ubarwa mu bantu badakangwa na Satani!

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe guhora tubwira Satani ko ata bubasha adufiteho.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *