NI UMUKIZA

Ukundwa, « ndagusabira kugira ngo ugubwe neza muri byose, ube mutaraga nk’uko umutima wawe uguwe neza. »(3 Yohana 1:2)

Umuvuzi wacu ni Yesu.
Inshuro mirongo irindwi muri Matayo, Mariko, Luka na Yohana, Yesu yabajijwe niba yakiza umuntu.
Ntiyigeze avuga OYA.
Ntiyigeze yanga abashaka gukira.
Inshuro esheshatu mu butumwa bwiza, Bibiliya yawe ivuga kandi ko Yesu yabakijije bose.
Muri Bibiliya yawe, handitswe kandi ngo:
« Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose. »(Abaheburayo 13:8)

Yesu akiza kubera impuhwe zikomeye ku kubabazwa kw’ikiremwamuntu kuburyo zamwohereje ku musaraba, ahuza umuntu n’Imana, umubiri n’ubugingo.
Yesu agufitiye impuhwe zirenze ibitekerezo; Azakiza abamwegera bose mu kwizera, bizera amasezerano yo gukira aboneka mu Ijambo ry’Imana nk’uko yakijije abamwegereye igihe yari hano ku isi mu mubiri.

ISENGESHO:
Uwiteka Imana yacu, duhe guhora tweggera Kristo kugirango adukize.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze tubyizeye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *