NINDE UGABA UMUNWA WAWE?

Amagambo ntabwo ari amagambo gusa, ikigaragara ni uko amagambo afite ibisobanuro n’imbaraga. Kandi bumwe mu bubasha bukomeye bw’ijambo rivuzwe, n’imbaraga zo guhishura imiterere y’imbere y’imitima yacu.
Amagambo yacu arashobora kwerekana uburyo twandujwe kandi twononekajwe n’isi cyangwa uko twahinduwe mu kwishushanya na Yesu Kristo.
Niyo mpamvu Yakobo avuga ati:
« Umuntu niyibwira ko ari umunyadini, ntagenge ururimi rwe ahubwo akishuka mu mutima, idini ry’uwo muntu riba ari ubusa. »(Yakobo 1:26)

Niba tudashobora kugenzura ururimi rwacu kandi amagambo ava mu minwa yacu akaba asa n’isi kuruta nka Kristo, bigaragaza ko Koko tukiri ab’isi nyine.

Ariko niba koko turi muri Kristo, turi ibyaremwe bishya, dufite umutima mushya kandi tuvuga n’amagambo mashya.
« Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya. »(2 Abakorinto 5:17)
Bishatse kuvuga ko twiyambuye ibya kera twiyambika ibishya, kandi bumwe mu buryo twiyamura ibya kera ni ukureka kuvuga nka kera.

ISENGESHO:
Uwiteka Imana yacu, udufashe kugenzura amagambo yacu no guhagarika kuvuga nk’isi.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *