NIWIZERA ABANTU, UZAHEMUKIRWA

Bibiliya igira iti:
« Ntimukizigire incuti, ntimukiringire incuti y’amagara, ndetse n’umugore wawe mupfumbatana ntumubumburire umunwa wawe ngo ugire icyo umubwira. »(Mika 7:5)

Uzi impamvu benshi muri mwe bahemukirwa?
N’uko bahishurira ibintu abantu bakunda batabihishurira abantu babakunda.
Kenshi dukunda abatadukunda, tugatekereza ko badukunda.
Umuntu ugukunda, ntashobora guhishura amabanga yawe, arayabika.
Ariko umuntu utagukunda, niba afite imigambi mibisha, arashobora gukoresha amabanga yawe kugirango agusenye.
Twitonde.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, udufashe kutigera twizera abantu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze tubyizeye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *