NTA WUKIRANUKA, HABE N’UMWE !

Uratekereza ko uri umukiranutsi, umuntu mwiza ukwiye ijuru? Uribeshya.
Bibiliya itubwira ko nta wukiranuka ubaho!

« Nta wukiranuka, n’umwe. »(Abaroma 3:10)

Mubyukuri, n’ubwo ntakintu icyo ari cyo cyose dushobora gukora cyadutsindishiriza imbere y’Imana, turagaragara nk’abakiranutsi imbere y’Imana kuko « dutsindishirizwa n’ubuntu bwayo ibiduhereye ubusa kubwo gucungurwa kubonekerwa muri Yesu Kristo. »(Abaroma 3:24)

Urubanza twicira ubwacu rurabogamye. Ariko Imana ntabwo itureba kimwe nk’uko twibona na gato, kuko iturebesha amoso y’ubuntu, urukundo n’imbabazi byayo. Kandi, uko Imana itubona nibyo by’ingenzi kuko ari Yo izacira urubanza abazima n’abapfuye. Urupfu ni ikimenyetso cyerekana ko abantu bose ari abanyabyaha.
Ntihakagire umuntu utekereza ko imirimo ye myiza yamukiza. Birarambiranye kandi ntibinashoboka.
Imana niyo ikiza. Kandi Imana ikiza gusa ibinyujije ku muhuza wenyine utunganye, ariwe Yesu yitambye ku musaraba.
Tugerageje gushushanya, Yesu ameze nk’imodoka itwara abantu mu mutekano wizewe mu ijuru.
Reka twinjire muri Yesu kugira dukizwe. Muby’ukuri, Yesu ubwe niwe wivugiye ati:
« Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo. Nta wujya kwa Data ntamujyanye. »(Yohana 14:6)

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe ubutwari bwo guhora dushaka gukurikira no kwigana umwana wawe Yesu Kristo.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎️: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *