NTACYO UFITE CYO KWIREGUZA

Ese uba urimo ukora iki, iyo uri gucira abandi imanza?
Birashoboka ko wigereranya n’abandi ugasanga ari abagome cyangwa babi kukuruta!
Ariko ibyo ntibikwemerera gukomeza inzira y’ikibi.

« Ni cyo gituma utagira icyo kwireguza, wa muntu we ucira abandi urubanza. Ubwo ucira undi urubanza uba witsindishirije, kuko wowe umucira urubanza ukora bimwe n’ibyo akora. »(Abaroma 2:1)

Muby’ukuri, iyo duciriye abandi urubanza, dutanga gihamya yuko tuzi neza uburyo bwo kumenya ikibi;  twerekana rero ko dufite umutimanama.  Kandi ibi biraduciraho iteka iyo, natwe, dukora ibikorwa bisa n’ibyo bibi abandi bakora cyangwa bibiruta.

Aho guta igihe ducira abandi imanza, ijambo ry’Imana ridusaba kwihana(soma Abaroma 2: 4), kuko nta cyaha na kimwe, mu byaha byacu, ndetse no mubyo dukora rwihishwa, tuzireguraho.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe ubutwari bwo kwihana.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *