NTIMUKINE UMUKINO W’UMWANZI

Pawulo na Barinaba, baburiwe ko abapagani n’Abayuda, bafatanije n’abayobozi babo, bagiye kubagirira nabi no kubicisha amabuye, bagombaga guhungira mu mijyi ituranye ya Ikoniyo no mu gihugu gihereranye naho.(Ibyakozwe 14:5-7)

Nta kintu na kimwe kibi bari barakoze ku bayobozi b’umugi, cyangwa ku baturage bo muri uyu mujyi. Abaturage bari barigabanyijemo kabiri, noneho igice kimwe ciyemeza kurwanya Izo ntumwa.
Muby’ukuri, iyo abantu bafite urwango n’ubukazi, mu bisanzwe ntibaba babyikoresha bonyine; baba babikoreshwa na Satani. Ibyo, Pawulo yari abizi.
Pawulo aravuga mu kindi gice cya Bibiliya ko:
« Tudakīrana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukīrana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. »(Abefeso 6:12)

Mugihe natwe, tuziyumisha nka Pawulo, ko umwanzi wacu nyawe ari Satani, ko ariwe akangurira abantu kurwanya abandi, bizatworohera kwirinda byimazeyo guhangana cyangwa amakimbirane n’abaturanyi bacu.

Kwiyemeza guhangana n’umuntu wese satani akoresha mu kutugirira nabi, ni ugukina umukino wa satani.
Satani azi gukurura imigozi kugirango adutandukanye n’abandi cyangwa adutere uburakari, ariko nitwanga kurwana ku rugamba satani yatangije, rwose tuzabasha guhunga amakimbirane yose adakenewe n’abaturanyi bacu.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe ubwenge bwo guhora tuzi kwirinda gukina umukino wa Satani.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *