NTUGATINYE IBIBAZO

Ibibazo ntabwo biza kugira biturimbure cyangwa bidukure ku Mana. Nibyo satani aba ashaka, ariko ibibazo mu buzima ni umwanya mwiza Imana ihagararamo kugira itwereke uwo iri, n’icyo ishoboye gukora mu buzima bwacu.

MU BIBAZO, IMANA IBA ISHAKA KUTWEREKA IMBARAGA ZAYO
Imana yakoresheje inyanja itukura kugira ibone umwanya wo kwereka ABANA b’Isiraheli imbaraga zayo. Niyo mpamvu, igihe cyose tubonye ikibazo, tugomba kumva gusa ko tugiye kubona kuzamurwa kw’imbaraga z’Imana mu buzima bwacu.

MU BIBAZO, IMANA IBA ISHAKA KWEREKANA IMIRIMO YAYO MU BUZIMA BWACU
Igihe abigishwa bahura n’umuntu wabaye impumyi kuva akivuka babajije Yesu bati: Ninde wakoze icyaha? Uyu muntu cyangwa ababyeyi be? Yesu yabasubije ati:
« Uyu nta cyaha yakoze cyangwa ababyeyi be, ahubwo ni ukugira ngo imirimo y’Imana yerekanirwe muri we. »(Yohana 9:3)
Imana ikoresha kandi ibibazo byacu kugirango itwegere, idukuze kandi itezimbere impano zacu. Ibyo byose nibyo Imana iba yifuza kugeraho kugirango Imana yerekane imirimo yayo mu buzima bwacu.
Ibibazo bitwegereza Imana:
Mugihe tugize ibibazo, twirukira ku Mana. Imana ikunze gukoresha ibibazo byacu kugirango itwiyegereze kuko akenshi twemerera ubuzima kuturangaza. Irazi ko itaretse ikibazo ngo kitubeho, twakomeza inzira zacu kandi tugahitamo kudashaka umwanya wo kubana hamwe na Yo. Ariko, iyo duhuye n’ibibazo, duhita dutekereza kuyigarukira. N’ubwo rero twahura n’ingorane nyinshi n’imibabaro, Imana iradutabara ikadukiza muri byose (Zaburi 31:19). Kandi Imana itugirira ubuntu bwo kubinyuramo neza no kubitsinda.
Ibibazo bituma dukura:
Niba atari ibibazo byacu, ntitwakura. Dukeneye kurwanywa mu buzima bwacu kugira ngo dukomere kandi dukure.
Ibibazo byacu bituma dukoresha kwizera kwacu no kwiringira Imana. Bituma kandi turushaho gukura kandi byubaka kwihangana kwacu.
Ibibazo bidufasha kwiteza imbere no kuvumbura impano zacu:
Mugihe dukura mu bibazo byacu tutangira gushakisha impano zacu. Burya ibibazo bifite uburyo bwo kuvumbura impano zacyu tutigeze tumenya ko zibaho. Kuri benshi muri twe, niba tutari mu bibazo, ntitwamenya uburyo dufite impano cyangwa impano ko turi abanyempano. Imana ikunze gukoresha ibibazo kugirango igaragaze izo mpano z’agaciro yadushyizemo.
Imana ntiyigeze ishaka ko impano zacu zisinzira.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe guhora tubona ibihe bigoye cyangwa ibibazo byacu nk’umwanya mwiza wo kubona ubushobozi bwawe mu buzima bwacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *