NTUKIGANE ISI!

“Ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.”
(Abaroma 12:2)

Isi ishobora yiganjemo ikibi n’andi mabi menshi, uburyarya, ibinyoma, akarengane no kutagira impuhwe n’imbabazi, n’ibindi byinshi.

Ariko ntukayigane!

Kubera ko abandi babeshya, ntube umubeshyi.
Kubera ko abandi bangana, ntube umunyamahane.
Kubera ko abandi bihorera, hitamo kubabarira.

Imana ntiyaguhamagariye kumera nk’isi, ahubwo yaguhamagariye guhindurwa na Yo.

Ntukigane ibyo ubona mu isi.
Reka Imana ihindure uwo uri we.

ISENGESHO:
Mwami, hindura ibitekerezo byanjye kandi urinde umutima wanjye kugira ngo ntigana imigenzereze y’isi. Mfasha kubaho nk’uko ushaka. Mu izina rya Yesu, Amen.

Shalom.

Intumwa Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA
THE LION OF JUDAH MISSION IN THE WORLD

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *