NTUZONGERE KWIGANYIRA

Abantu benshi bibabaho bakareka amaganya akabatera iyo bashikiwe n’ibibazo bitandukanye.

Ariko Yesu atubwira ati:
« Ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe? »(Matayo 6:27)

Kwiganyira ntacyo bidufasha atari ukutwangiza gusa! Bidutesha ibitotsi, bitwangiriza ubuzima, bituma dukora amabi tutogakoze…

Iyo dutewe n’amaganya, tuba tugeze aho Satani ashaka kuko tuba tugaragaje ko adufiseho ububasha buruta ubw’Imana. Ni naho abonera n’inzira yo kudukoresha ibyo tutogakoze.

Iyo naho, ibyadutera amaganya tutabihaye agaciro, tuba tugaragaje ko twizeye Imana, ko Satani nta bubasha adufiseho n’ubwo yakora iki kugira adutere amaganya.
Icyo gihe, Satani ahita amwara, akazibukira, Imana nayo igahita yigaragaza mu gukora ibitangaza mu buzima bwacu.

ISENGESHO:
Uwiteka, Mwami Imana yacu, dushoboze kurengera no gutsinda ibiza byose bigamije kudutera amaganya.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
https://thelionofjudah.cw.center//
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *