TANGA, NTUVUGE NGO: UZAGARUKE EJO !

Kuberiki usubika kugeza ejo icyiza ushobora gukora uyu munsi?
Ntukongere kubikora, niba umenyereye kubikora, umenye ko ari bibi, ko na Bibiliya itubuza kubikora.

« Ntukarerege mugenzi wawe uti « Genda uzagaruke ejo mbiguhe » kandi ubifite iruhande rwawe. »(Imigani 3:28)

Iyo umuntu afite ibyo akeneye, kandi ufite ubushobozi bwo guhaza ibyo bikenewe, kandi koko uwo muntu akwiriye inkunga yawe, ntutindiganye, ntutegereze, ntukabure kumufasha. Mufashe.
Ntukarerege imfashanyo yawe kugeza « ejo », kuko, ahari ejo, ushobora kutazaboneka. Hashobora kuvuka Intambamyi hagati aho. Ubutunzi bwawe bushobora kurimbuka, cyangwa nawe ushobora kuba utazaba ukiriho, cyangwa n’uwo mugenzi wawe akaba atakiriho.
Ubwiye mugenzi wawe uti « Genda uzagaruke ejo mbiguhe » uba urimo guta igihe cye kuko ibyo agusaba ashobora kuba abikeneye muri uwo mwanya nyine, kandi uba umwishe mu mutima kuko agira isoni zo kuzongera gusabiriza ubugira kabiri.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe ubutwari bwo guhora duha abandi ibyo bakeneye niba tubifite.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *