TUJYE TURUHUKA !

Ubwo intumwa zateraniraga aho Yesu ari, zimubwira ibyo zakoze byose n’ibyo zigishije, yarazibwiye ati:
« Muze mwenyine ahiherereye, aho abantu bataba muruhuke ho hato. »(Mariko 6:31)
Kuko hāri benshi banyuranamo, bikaba ari urujya n’uruza, babura uko barya.

Tekereza, bari bahuze cyane kuburyo batabonye n’umwanya wo kurya!
Bari bakeneye rwose kuruhuka.
Ni kimwe natwe, rimwe na rimwe dukenera kwiherera kugirango turuhuke ho gato.
Niba Imana ubwayo yararuhutse mugihe cyo kurema kandi na Yesu akaba yarasabye abigishwa be kujya ahiherereye kugirango baruhuke, kuki tudashaka kuruhuka?
Kutaruhuka ni ugusenya ubuzima bwacu buhoro buhoro.
Reka tujye turuhuka Bene Data.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe guhora dutekereza kuruhuka kugirango turinde ubuzima bwacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenga, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *