TWABAYE UMWE NA KRISTO

Ijambo ry’Imana ritubwira ko turi muri Kristo Yesu, nawe ari muri twe, ndetse twabaye umwe nawe.

« Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite. »(Yohana 15:5)

Yesu niwe muzabibu natwe tukaba amashami, ntabwo dutandukanye, twabaye umwe.
Abantu benshi bahora basenga bahamagara Imana, bakayinginga ngo ize ibatabare, nk’aho iri kure, ariko sibyo, IMANA yacu iri muri twe. Yesu Kristo niwe wayitwegereje, ubu twabaye umwe n’Imana, tubasha gusabana nayo.
Icyo dusabwa gusa, n’ukubyizera

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe kumva no kwizera ko Yesu Kristo ari muri twe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *