TWIRINDE ABAHANUZI B’IBINYOMA

Muri iki gihe, turabona cyangwa turumva abantu bavuga ko ari « abahanuzi »!
Ni abantu b’Imana cyangwa ni abantu ba Satani?

Bibiliya igira iti:
« Mwirinde abahanuzi b’ibinyoma baza aho muri basa n’intama, ariko imbere ari amasega aryana. Muzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto z’umutini ku gitovu? Nuko igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi. »(Matayo 7: 15-17)

Turashobora kumenya byoroshye abantu b’Imana kuberako badufasha kwishingikiriza ku Mana aho kubishingikirizaho ubwabo. Kandi ibintu byose abantu b’Imana bakora, babikora kubw’icyubahiro cyImana.
Ariko, benshi muri aba bantu, muri iki gihe, bavuga ko ari abahanuzi, ntabwo bashaka icyubahiro cy’Imana. Bishakira icyubahiro cyabo, batuma tubishingikirizaho kugira ngo badukuremo amafaranga, bakatwumvisha ko uko tubahemba, ariko badusengera.
Reka twitonde, nta murimo w’Imana wishyurwa amafaranga!
Abakora abishyuza amafaranga abana b’Imana, ntabwo ari abantu b’Imana, ni abantu ba Satani.

ISENGESHO:
Data uri mwijuru, duhe kutigera twizera abahanuzi b’ibinyoma.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *