UBURYO BWIZEWE BWO GUSENGA

Igihe yari kwigisha abigishwa be uko bagomba gusenga, Yesu yarababwiye uburyo bwizewe bwo gusenga, ibintu bigakora.

Yesu yashingiye ku myifatire bagomba kugira. Yababwiye ati:
« Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera. »(Matayo 6:6)

Kwinjira mu nzu no kubanza gukinga urugi, bisigura kwiherera no kwitandukanya n’ibindi bintu byose bishobora kuturangaza.
Mu nzu hacu, ni mu mutima wacu.
Mu mutima wacu niho tuvuganira n’Imana.

Kugira dusenge rero mu buryo bwizewe, tugomba gusenga tutanyanyagiye.
Bisobanura ko ibitekerezo byacu, umubiri n’umwuka bibanza kwiyunga bikagira ubumwe kuko atari byiza gutangira kuvuga amagambo yo gusenga tutabanjije gutekereza ku gikorwa tugiye gutangira cyo gusenga.
Ico gihe, ibyo tuvuze dusenga, nta gice na kimwe kitugize kibihakana, kuko amarangamutima n’ubushake byacu byifatanije n’umubiri n’umwuka byacu biba biri kwemeranya.
Ni nabyo Yesu yavugaga, ngo nidusenga ntidushidikanye mu mutima wacu.
« Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona. »(Mariko 11:24)

Niba dusenze dufite gushidikanya mu mutima yacu, biba ari iby’ubusa kuko tuba tutemera ibyo dusaba ko bishoboka.
« Kuko ushidikanya ameze nk’umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n’umuyaga ushushubikanywa. »(Yakobo 1:6)
Ariko, niba ata gushidikanya dufite mu mutima wacu, ukwizera kwacu guhita gutangira kutwereka ibyo dusengera, tukabibona n’amaso y’umwuka mbere yo kubibona n’amaso n’umubiri.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Imana yacu, dushoboze guhora tugusenga tudashidikanya.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *