UBUTUNZI N’UBUSA !

Mugihe runaka mu buzima bwe, Umwami Salomo, umuhungu w’umwami Dawidi, amenya ko byose ari ubusa, ko n’ubutunzi yakusanyije ari ubusa.

“Niguriye abagaragu n’abaja babyarira abandi mu rugo rwanjye, kandi ngira ubutunzi bwinshi bw’amashyo y’inka n’imikumbi y’intama, ndusha abambanjirije i Yerusalemu bose. Nirundaniriza ifeza n’izahabu, n’ubutunzi buherereye ku bami buvuye mu ntara zose, nishakiye abaririmbyi b’abagabo n’ab’abagore n’ibinezeza abantu, n’ibicurangwa by’uburyo bwose.”(Umubwiriza 2:7-8)

Ibintu byose birarengana, ntakintu gihoraho.
Turashobora kumenya ko ubwo butunzi abantu bicira abavandimwe babo atari ubw’iteka?
Niba tutabonye ubutunzi budusiga, buduca mu myanya y’intoke, tutari bubashe kubugumana cyangwa kububika, twe turabusiga twicuza mu maboko y’abatabushakishije, mu gihe cy’urupfu.
Ijambo ry’Imana ritwigisha kutabwizirikaho, ahubwo tukizirika kuby’Ubwami bw’Imana.
« Ntimukībikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n’ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba. Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n’ingese zitaburya, n’abajura ntibacukure ngo babwibe.”(Matayo 6:19-20)
Byongeye kandi, inyigisho za Yesu kubyerekeye amafaranga n’ubutunzi zavuzwe muri make zivuga ko amafaranga ari meza niba tuyakoresha mu gutezimbere ubwami bw’Imana, ariko akaba mabi niba atugize imbata zayo.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, dufashe kwibanda ku butunzi bwo mu ijuru kuruta kwibanda ku butunzi bwo mw’iyi si.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo dusenze tubyizeye, amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *