UGENDANA NANDE ?

Mbwira uwo mugendana, nzakubwira uwo uriwe.

Igitabo cy’imigani kivuga ngo:
« Ugendana n’abanyabwenge azaba umunyabwenge na we,Ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa. »(Imigani 13:20)

Niba ugendana n’abanyabwenge, bazaguha inama nziza mu buzima kandi uzaba umunyabwenge nkabo.
Ariko, niba wifatanije n’abapfu, ntibazaguha inama mbi gusa, ahubwo ntibazatinya no kukuyobya, kugutera kugwa mu mitego cyangwa kuguhemukira.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe kutazongera kwiteranya n’abapfu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *