Uziya yagiye ku ngoma afite imyaka cumi n’itandatu gusa. Kuva agitangira gutegeka, yashatse Imana kandi yihatira kugendera mu nzira zayo. Igihe cyose yishingikirizaga ku Uwiteka, Imana yaramuhaga umugisha, ikamuhira kandi ikamuha intsinzi idasanzwe.
Ariko Bibiliya iratuburira iti:
« Ariko agize imbaraga ariyogeza mu mutima we, bituma akora ibyo gukiranirwa acumura ku Uwiteka Imana ye… » (2 Ngoma 26:16)
Intsinzi Uziya yari yarahawe n’Imana yaje kumubera umutego. Aho gukomeza kwicisha bugufi no gushimira Imana, yibagiwe ko gukomera kwe n’ubukire bwe byaturukaga ku Mana.
Umutima we wuzuye ubwibone, atangira gukora ibyo yishakiye.
Si ubukene, si gutsindwa cyangwa imibabaro byamuguye nabi.
Ahubwo ni ukugira imbaraga kwe byamubereye umutego kuko atakomeje kwicisha bugufi imbere y’Imana.
Inkuru ya Uziya itwigisha ko imigisha y’Imana ishobora guhinduka umutego igihe turetse kuyishingikirizaho.
Intsinzi, ubutunzi, impano cyangwa ububasha si bibi ubwabyo; ariko biba ikibazo iyo twiyitiriye icyubahiro gikwiye Imana yonyine.
Iyo Imana idushyize hejuru, ntiba ari ukugira ngo twiheshe icyubahiro, ahubwo ni ukugira ngo ubwiza bwayo bugaragarire muri twe.
Uko Imana irushaho kuduha imigisha, ni ko natwe dukwiye kurushaho kwicisha bugufi.
Intsinzi nyakuri si ukugera gusa ku rwego rwo hejuru, ahubwo ni ugukomeza kuba indahemuka ku Mana umaze kuhagera.
ISENGESHO:
Mwami,
Ndinda umutego w’ubwibone.
Iyo umpaye umugisha kandi ukanshyira hejuru, mfasha ntazigera nibagirwa ko byose biva kuri wewe.
Reka intsinzi yanjye inyegereze kuri wewe aho kuntandukanya nawe.
Ndabisabye mu izina rya Yesu Kristo. Amen.
Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA
