UMUTIMA WA DATA WA TWESE URI MU IJURU

Reka mbabwire inkuru y’ukuri numvise.

Hariho umupasitori wasuzumishije umwana we muto, kwa muganga basanga arwaye kanseri.
Umunsi uwo mwana we yari ateganijwe kubagwa, se Pasitori yatakambiye Imana avuga ati:
« Mana, mfite imyaka hafi 30, ariko umuhungu wanjye afite amezi atatu gusa. Kuki utakuraho imyaka mike ku buzima bwanjye ngo uyihe umwana wanjye? »

Hanyuma, yumva ijwi ry’Imana rivuye imbere muri we, rivuga riti: « Ntabwo meze uko. »
Umugabo amaze kubyumva, yahise amenya ko uburwayi bw’umwana we butaturutse ku Mana.
Yatahuye kandi ko niba, umuntu mubi ashobora kwifuriza umwana we neza, Data wo mu ijuru we yarushirizaho.
Noneho, yahise ahindura isengesho rye, maze aravuga ati: « Data Mana, ndamaganye iyi ndwara kandi ndagusaba ngo ukize umwana wanjye. »

« Ko muri babi kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye? »(Matayo 7:11)

Uyu munsi, Imana ishaka ko tumenya ko Atari Data ushaka ko turwara kandi dutsindwa, utugumiza dukennye, yanga kuduha ibyo dukeneye kandi akatwima n’imigisha.

Ibyishimo bye n’ukwinjira mu byishimo byacu no kutubona twishimye.
Niba twe, n’ubwo turi babi, tuzi guha abana bacu impano nziza, Data wo mu ijuru ntazabura kuduha ibintu byiza nitumubaza!

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, dufashe kubona uko udukunda.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo dusenze tubyizeye.
Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *