URI UW’IMANA CYANGWA UWA SATANI ?

Wari uzi ko mu bantu harimo bamwe ari abana b’Imana n’abandi ari abana ba Satani?

« Icyo ni cyo kimenyekanisha abana b’Imana n’abana ba Satani: Umuntu wese udakiranuka cyangwa udakunda mwene Se, si uw’Imana. »(1Yohana 3:10)

Itandukaniro rirasobanutse: Umuntu wese udakiranuka cyangwa udakunda mwene Se, si uw’Imana.
None wowe uhagaze he?
Uri uw’Imana cyangwa uri uwa Satani?
Niba udakiranuka mubyo ukorera abandi, uri uwa Satani agutera kugirira nabi abandi.
Niba udakunda mwene So, uri uwa Satani agutera kugira amacyakubiri, inzangano, n’ishyari.
Ariko niba wanga icyaha, ikibi n’uburyarya, ntagushidikanya, uri uw’Imana.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, dushoboze guhora dukiranuka no gukunda abantu bose.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *